Amakuru aturuka i Rwanda yaba ashishikariza impunzi gutaha ?
1.Kwakira impunzi ni igikorwa cy'ubumuntu ariko ibihugu byinshi birasigana kuko ni umutwaro abanyapolitiki batinya kubera impamvu zinyuranye.
2. Impunzi zigora abanyapolitiki kuzisobanurira rubanda ni impunzi économiques.
3.Gusaranganya impunzi zo muli Libiya byagombye gukorwa na AU, hakurikijwe critères zituma nta gihugu kivunika kurusha ibindi kandi bigakorwa mu nyungu z'impunzi.
4.PIB, Démographie, chômage, no kuba igihugu gituwe gifite izindi mpunzi, ni zimwe muli critères zikulikizwa i Burayi mu gusaranganya impunzi. Ibihugu bikennye nta mpunzi bigenerwa.
5. U Rwanda rugiye kwakira impunzi économiques zituruka mu bihugu bifite umusaruro mbumbe( PIB) uruta uw'u Rwanda inhuro 60,10 cg 4 !!!!
6. Guhombya igihugu mu nyungu zawe bwite, Kagame nibyo arimo gukora mu kibazo cy'impunzi.
7.Leta ya Kagame yananiwe gukemura ikibazo cy'impunzi z'abanyarwanda zinyanyagiye ku isi yose.
08.Leta ya FPR yaba ikora politiki yo gukanga impunzi nkana ngo zitinye gutaha?
09.Ibibazo uruhuri mu burezi, ubushomeri n' inzara bitera gusuhuka, raporo zikorwa ku burenganzira bwa muntu, agahato mu buhinzi, kuniga itangazamakuru, affaire abazunguzayi, affaire caguwa, affaire Rujugiro, affaire ya Hotel ya Musoni, affaire Rwigara, affaire abayoboke ba FDU, affaire Victoire Ingabire, affaire Kizito, affaires abageneraux bafungwa, affaire Violetta, affaire manda ya gatatu, affaire iyicarubozo, ubushyamirane n'u Burundi, ubushyamirane na Uganda, etc....
10. ibi byose byaba bihumuriza impunzi z'abanyarwanda?
Comentarios